Ngaho jya mu bandi! :

Kera amapfa yarateye imyaka iruma mu mirima n'amariba menshi arakama.

Umugabo Jyamubandi , umugore we n'abana bagatungwa no kurya ubusabusa ku buryo abana baryaga ibijumba gusa imboga zarabaye imboneka rimwe.

Kera kabaye haza imiryango myishi gutabara akarere bari batuyemo maze babaha ibishyimbo.

Bose bari bararambiwe kurya ibijumba dore ko n'amazi nyine yari imboneka rimwe bitavaga mu muhogo.

Aho ibishyimbo bibonekeye Jyamubandi asanga ari bike maze abwira umugore we ati "Bariya bana baracyari bato bashoboye kurya ibijumba ntuzabampere udushyimbo ntituzi igihe imvura izagwira, hato ntazabura imbuto baturiye tugashira."

Umugore abika udushyimbo ariko akajya akoraho duke akadutekera Jyamubandi.

Kugira ngo abana batazibagirwa uko ibishyimbo bimera akabatekera ibijumba abigeretse ku bishyimbo. Ni uko umunsi umwe bajya kurya uko bisanzwe, se w'abana yicara hariya n'udushyimbo ku gasahani, abana na nyina bajya hariya n'ibijumba byabiriwe.

Umwana muto muri bo aza kurabukwa igishyimbo cyari cyafashe ku kijumba arakitegereza ariko ntiyakirya.

Aragifata akinaga n'ingufu nyishi ku isahani ya se ati "jya mu bindi nawe, waje ute aha?" Se w'umwana ashigukira hejuru yumvise igishyimbo kibaraje ku isahani, dore ko yari ayigerereye!

Induru ayiha umunwa ati "noneho amarozi yatumye imvura itagwa bayataye mu isahani yanjye."

Ariruka ngo agiye kuraguza maze wa mwana ati "ndabirya dore igihe nabirebeshereje amaso gusa."

Udushyimbo umwana araturya maze se aho agarukiye aza avuga ati "namenye ko Rubwa utuye munsi y'urugo rwanjye ari we wari ugiye kundoga."

Umwana ati "Rubwa yagorwa yagorwa! Nashatse gushyira igishyimbo mu bindi maze kuko wari uhuze ugira ngo kivuye hejuru none ngo Rubwa!"

Kuva ubwo Jyamubandi abwira umugore ati "teka ibishyimbo byose bisigaye abana barye bahage ejo batazanterurana n'isahani."